Mu gihugu cya Kenya hari umusore wize amashuli, arayiga arongera arayiga, umusore wakoreye imyabumenyi nyinshi agakorera naza certifact zitagira umubare akagera no kuri masters uyu munsi ni umucuruzi w’ amagi mu mujyi wa Nairobi. Uyu ni Denis Obili Ogola, umusore w’imyaka mirongo itatu nine, wadepoje ku myanya y’akazi irenga ibihumbi bitanu, umusore wize amashuli ahanitse agamije kuzatabara umuryango we, none ubu yahisemo kwirirwa azenguruka umugi wa Nairobi acuruza amagi, yananirwa akirambika aho ageze. Denis yiganye ndetse arangiriza amashuli rimwe nabayobozi bakomeye cyane muri iki gihugu barimo Visi perezida wigihugu cya Kenya Dr William RUTO, Phelomena Amuiru, ubu yungirije perezida w’urukiko rw’ikirenga undi ni EUGENE LUDOVIC Wigeze kuba minisitiri wubutabera muri iki gihugu. Niki cyatumye uyu musore wiganye nibi ibikomerezwa abura akazi?! Yaba se hari ikindi kibazo afite? #Denis_+254705446010 #AfrimaxKinyarwanda

isimbi tvinyarwanda tvx large tvafrimax tv onlineamakuru agezwehogitumomarkangel comedyemmanuellayawa skitschurchilleric omondiaction movieindian moviescomedykorari yabasirikarehollywoodbollywoodnollywoodnetflix africashowmaxiroko tvbamenyapapa savanyaxo comedyumuturanyipatyno comedyrwanda comedymilitary comedyzubby comedyumunyamurengeafrimax comedyafrimax movieafandezisekejeNYAXOmakanikaGuhangana Numusirikare