IGIKOBWA Orchestre Abamararungu Igikobwa nkwinginge igikobwa igikwerere, nkundira ngushyire igorora Oya siguhata kuko urwo rwego ushaka sindarugeraho Have Rwigimba wazengereje benshi,Ishyaka mfitiye ababyeyi bange Rwose sinabatenguha, bantegerejeho ibirori abana beza bahesha ishema Imiryango yabo sindi Agatereranzamba ka nyina wa Nzamba urankinisha Muzunga Muzunga,umfatanye n’isereri ngo ubone uko unkubita hasi Njyewe nakubonye kare,sinashaka kugutega,nahisemo kukwitaza! (x2) Nta n’umwe muri mwe wari uzi uko nagowe, nta numwe muri mwe wari uzi uko narushye Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo Kandi ga amarira y’umugabo burya ngo atemba ajya mu nda Naragenze narabonye narariwe narariwe,Ubuzima ndabuzi kandi nabwo buranzi Nta n’umwe muri mwe…. Burya so ntakwanga ahubwo akwita nabi,Ukwizabigira ngo niryo zina ry’iwe Nta n’umwe muri mwe…. Uko Rurema yabigize nange niko mbyakira bucya bigarama uracahe n’ubukene Nta n’umwe muri mwe…. Ese Magorwa ko wagowe wahuye n’inyamaswa z’amoko atatu wazikijijwe n’ iki? Nta n’umwe muri mwe wari uzi uko nagowe, nta numwe muri mwe wari uzi uko narushye Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo Kandi ga amarira y’umugabo burya ngo atemba ajya mu nda